waba uzi sitade ikekwaho kuba ariyo ya mbere iRwanda

Stade y’i Rwinkwavu ngo yaba ariyo Stade ya mbere yabayeho mu Rwanda yubatswe ahagana mu mwaka w’1935, nkuko abo umuseke.com wahasanze babyemeza. Ubu ni mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba.

Stade-ya-rwinkwavu

Stade ya Rwinkwavu uyu munsi ntikoreshwa

Iyi stade ngo yubakishijwe n’abazungu bari baraje gucukura amabuye y’agaciro aba cyane muri iki kibaya kinini, aha i Rwinkwavu hakaba hari hamaze kuba centre ikomeye cyane y’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Stade ya Rwinkwavu Mzee RUKANIKA twahasanze avugako itajyaga yuzura abantu (ko yari nini) kandi ko ntahandi yari yakayibona muri icyo gihe, ati: ” Nari umushoferi, najyaga Mwanza, najyaga Usumbura, najyaga Goma na Bukavu nkajya na za Masaka Uganda ariko nari ntarabona stade nk’iya hano i rwinkwavu icyo gihe muri za 50

Aba bazungu barimo uwitwa Dulois nkutwo twabibwiwe na mzehe RUKANIKA, wahageze avuye i Congo nk’umushoferi w’abazungu mu 1939, nubu akaba akihatuye, ngo nyuma Dulois yashinze ikipe yitwa Rwinkwavu FC yahakiniraga, izwimo abakinnyi bakomeye nka KIRENGA wishwe muri Genocide mu 1994.

Abana b’uyu Kirenga bakaba batuye nko muri 500m uvuye aho iyi stade yubatse. Kirenga bivugwa ko yavuye mw’ikipe ya Rwinkwavu akajya gukina mw’ikipe ya kiyovu Sport yo hambere.

Nubu ikibuga cyayo ni kiza cyane

Nubu ikibuga cyayo ni kiza cyane

Imwe mu mikino ikomeye yaberaga kuri iyi stade nkuko Mzee Rukanika, ukabakaba imyaka 90,  yabitubwiye ni imikino yahuzaga ikipe ya Rwinkwavu ndetse n’ikipe yitwa IMYAMBI y’i Musha atibagiwe n’AMASASU FC y’i Rutongo, nayo ni amakipe yashinzwe n’abazungu bacukuraga amabuye i Rutongo na Musha.

Rukanika avuga ko iyi mukino yahuruzaga n’abari batuye i Kibungo, Kayonza na za Rwamagana iriya Stade ikuzura.

Amarembera ya Rwinkavu FC no gusenyuka kw’iyi Stade intandaro ngo ni ubwo abazungu bamburwaga gucukura amabuye y’agaciro i Rwinkwavu bigahabwa ikigo cya REDEMI kititaga ku myidagaduro.

Abatuye Rwinkwavu bemeza ko aka gace kasubiye inyuma ugereranyije n’icyo gihe cyo hambere.

Muri tribune ya kera twahasanze utwana tw'udushumba

Muri tribune ya kera  utwana niho twicara twiragiriye inka

Amazamu ya kera nubu niyi akiriho

Aya mazamu ngo ni ayakera nubu akiriho

Ikibuga

kibuga-ubu-kirishamo-inka