Iki ni ikibazo kibazwa n'abatari bake cyane cyane mu bagabo dore ko kugira igitsina kirekire bifatwa na bamwe nk'akarango k'ubugabo.
Iyo umwana w’umuhungu akivuka, igitsina cye kiba gifite uburebure hagati ya santimetero 2 na cm 5. Mbere y'imyaka igera ku 10 nta gukura cyane kw'igitsina gukunze kubaho, ahubwo bitangira kubaho mu gihe cye cy'ubugimbuke aho usanga gikura bitandukanye, umuntu ku wundi. Muri rusange ariko muri iki gihe usanga gifite uburebure hagati ya cm 12 na cm 15, mu gihe gifite umurego (erection). Uku akaba ari nako igitsina cy'abagabo kingana muri rusange kuko nyuma y'imyaka 20 kidakunze gukura cyane.
Ku rundi ruhande, iyo kitafashe umurego kiba kingana na cm8 cyangwa 10, muri rusange. Abagabo cyangwa abasore bafite ibitsina bidafite nibura cm7 z’uburebure(iyo cyafashe umurego), aba bo bafatwa nk’abafite uburwayi bw’ubukure bw’igitsina (micropenis).
Ku bijyanye n’umuzenguruko ubushakashatsi bwagaragaje ko igitsina cy'umugabo kigira umuzenguruko ungana na cm10 ugereranyije iyo cyafashe umurego.
Muri zimwe mu mpamvu zituma ubunini bw'ibitsina by'abagabo atari bumwe twavugamo:
- Ibituruka mu muryango (genetic)
- Imikorere y'amatembabuzi y'umubiri nyirabayazana w'imikurire y'umubiri muri rusange
- Imirire, imyitwarire (sport,...)
- Indwara zimwe na zimwe zishobora gutera ubukererwe mikurire.
- Kwikatisha (gukebwa, cyangwa gusiramurwa).
Ikitonderwa: ibi ni ibipimo fatizo, byagiye biva mu bushakashatsi bunyuranye. Uwasanga abirengeje cyangwa se atabyujuje nta kibazo kinini akwiriye kugira, ahubwo yagana umuganga akamugira inama ku buryo yakwifatamo, yaba ashaka kubwongera cyangwa se kubugabanya byose birashoboka, bikaba bisaba amikoro atandukanye.
bikuwe kuri www.zahabutimes.com