Mu bushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abahanga mu by'imibanire ryari riyobowe n'umutegarugori Stephanie Ortigue wo muri kaminuza ya Syracuse, ho muri leta ya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko iyo umuntu akunze hari ibice bigera kuri 12 byo mu bwonko biba biri gukora, ngo bisohora imisemburo ituma umuntu yishimira cyane uwo akunda. Iyi misemburo ngo ihita igira ingaruka ku myitwarire y’umuntu yose muri rusange
Dore ibindi ku byavuye muri ubu bushakashatsi, dore ko buzagira byinshi bufasha mu kunononsora ku buvuzi bw'indwara zo mu mutwe, nyuma yo kubona ko izi ndwara zituruka ku gukomereka kw'amarangamutima ya muntu:
- gukunda umuntu si ibintu bisaba igihe kirekire, kuko kimwe cya cumi cy'isegonda gusa kiba gihagije, ku ndoro ya mbere abantu bakibonana.
- Ikindi kintu gisa n'igitangaje, ngo abibwira ko urukundo ruva ku mutima baribeshya. Burya ngo urukundo ruva mu mutwe, umutima ukagira uruhare runini nk'imwe mu myanya ikorana n'ubwonko ku buryo bw'umwihariko: hari uruhererekane rw’ibintu biva mu bwonko bigana mu mutima ndetse n’ibiva mu mutima bigana mu bwonko.
- ngo buri gice muri biriya 12 twavuze haruguru, kigira ubwoko bw'urukudo gikorana nabwo, urugero ngo imisemburo ikorana n'urukundo abavandimwe bakundana ituruka mu gice gitandukanye n'ikivubura imisemburo ikora ku rukundo umusore akunda inkumi.
- Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko umuntu wagiye kure mu rukundo aba afite imikorere y'ubwonko imeze nk'iy'umuntu wanyweye Cocaine, ikiyobyabwenge gifite imbaraga kurusha ibindi.