URWENYA:

Umugabo yafashe urugendo rwa kure

ageze aho inyota iramwica

ajya kurugo rwari haruguru y'inzira

ni uko asaba amazi yo kunywa

bamuha amata aho kumuha amazi

yari asabye.

arangije ati nimumpe amazi yo kunywa;

bamuha amata nanone arongera aranywa

ni uko abaza umwana wari iruhande rwe ati:

ino aha kuki babasaba amazi mugatanga amata?

umana amusubiza agira ati:ni uko haba hagiyemo

amasazi mensi tukanga kuyabogora(kuyamena).

umugabo igikombe yariafite arakirekura no hasi ngo pooo!

umwana nawe ati yebaba weeeee,

igikombe cya nyogokuru yajyaga aciramo

none dore urakimennye.

Umukecuru n'umukwe

Umusore yagiye gusura umukobwa yakundaga cyane kuko muri iyo minsi barimo baganira ibijyanye n'ubukwe bwabo buri hafi kuba. Nuko nyamukobwa ajya gushaka ibyo kuzimanira uwo musore hanyuma umusore asigarana na nyina w'umukobwa m'uruganiriro.
Hashize akanya gato yumva munda biranze ahita yifuza kurekura umwuka.
Amaze kurekura umwuka ahita abona injangwe atangira kuyihamagaza kugirango yirinde ikimwaro. Ariko yivugisha ngo Pusi....Pusi....Pusi.... Kuko nyina w'umukobwa yari yamuvumbuye ahita amubaza ati: ese ko wihamagaza injangwe, waba usuze imbeba none ukaba ushaka ko iyirya?

 

 

Umukobwa Ushirisoni
Umukobwa w'ingare kabuhariwe wari inzobere mu byo gutukana, yari yarayogoje akarere atuyemo, kuburyo abo yari aturanye nabo bose bari basigaye bamutinya. Iyo wahuraga nawe munzira mukaramuka muhuje amaso, yaragutukaga ndetse akaguha n'ibyo gupfunyika.Byageze aho rero abaturage bose bamuha akato, kuburyo uwo mukobwa yari atakibona naho arahura umuriro. Bukeye, nyamukobwa arakarira abaturanyi be bose ndetse yigira inama yo kubarega murukiko. Igihe cyo kuburana kigeze, abaturage bose (abagore n'abakobwa)bitaba urukiko, Nibwo umucamanza afashe ijambo ati mukobwa tubwire icyo urega iyi mbaga iteraniye aha. Nyamukobwa n'ubukana bwinshi ati :rwose bacamanza , ndagirango mumbarize izi mbwa n'izi mbwakazi zose ziri hano impamvu zimbeshyera ngo nshyirisoni?

 Mbateranyije barwana
Umwarimu yabajije umwana ati: " Abana 2 mbateranije n'abana 3 byatanga iki?" Umunyeshuri aramusubiza ati: " Mbateranije barwana!"

Rubundakumazi

Umugabo wakundaga inzoga cyane yaje guhindura idini ajya mu ba Pantekote ( ba bandi bita abarokore) ni uko igihe bari mu nyigisho Pasiteri ati: « Bavandimwe murahirwa mwe mwakiriye agakiza mugaca ukubiri n'inzoga. » Ati: « Inzoga si inshuti ahubwo ni umwanzi mubi. » Ati: « Musome mu gitabo cy’imigani umutwe wa, umurongo wa ». Wa mugabo rero kuko yari Rubundakumazi ati: « Nyakubahwa Pasiteri, ubushize ariko wari watubwiye ko tugomba gukunda n'abanzi bacu, ati biri muri Matayo. Ni uko Abakirisito si uguseka barakumbagara.»