Amakosa ane umugore/umukobwa agomba kwirinda mu rukundo

   

Amakosa ane umugore/umukobwa agomba kwirinda mu rukundo

Abagore bakunda gukora uko bashoboye kose kugira ngo babane neza n’ abagabo babo bityo bakaba rimwe na rimwe bashobora kutabigeraho bitewe n’ amakosa bashobora gukora mu buryo batazi. Dore amakosa ane, abagora bakora :

1. Kwizera ko ushobora guhindura umugabo

Kugumana icyizere ko ushobora guhindura ingeso mbi z’ inshuti yawe ni uburyo bubi bwo gushaka umukunzi. Umuntu nakubwira kugumana n’ umuhungu mukundana kuko ushobora kumuhindura ntukemere iyo nama.

2. Kwicecekera

Igitekerezo kivuga ko umugore agomba kwitonda kuruta uko asanzwe kugira ngo atege umugabo we amatwi gusa ni ikosa rikomeye. Niba umugabo wawe atagukundira uko umeze cyangwa akumva adatekanye kuko yifuza umuntu arusha ubwenge ntugomba kumushaka. Iyo ugerageza guhisha ubushobozi bwawe uba ukora ikosa rikomeye nubwo yaba ari mwiza bingana bite. Ntugire ikibazo igumire wenyine.

3. Gutegereza ko umugabo agenda

Urukundo rw’ ubu ndetse n’ibitabo bigezweho bivuga ko umugore agomba gutegereza ko umugabo agira aho ajya kugira ngo nawe agire aho ajya. Nubwo rimwe na rimwe ibyo ari byiza, no kugira icyo ukora kugira ngo ubone icyo wifuza kimwe no kugaragaza uko umeze ni byiza. Ibi kandi binagaragara ku bintu bimwe na bimwe byo mu rugo, aho abagore bamwe bategereza guhabwa ‘uburengenzira’ n’abagaabo mbere yo kugira icyo bakora. Niba barakubwiye gutegereza ko telefone isona baguhaye inama mbi. Niba ukeneye ikintu gifate, ubundi uze kumusobanurira. Gusa uzirinde gusesagura4. Gukora icyo ashaka cyoseIri ni irindi kosa mu rukundo. Ni byiza gufata icyemezo wagishije inama. Mu gihe gutegereza umugabo kugira ngo ahitemo igihe aribyo byiza, gupfukiranya ibitekerezo byawe kubera ubwoba si byiza. Gerageza kureka gukora ibyo yifuza byose mu ntangiriro z’ umubano wanyu kuko ushobora kuzamutungura utangiye kubinanirwa. Aho kugira ngo ushyire umubano wanyu mu kaga no mu ntambara, emerera kamere yawe n’ ibitekerezo byawe kwigaragaza igihe cyose.

4. Gukora icyo ashaka cyose

Iri ni irindi kosa mu rukundo. Ni byiza gufata icyemezo wagishije inama. Mu gihe gutegereza umugabo kugira ngo ahitemo igihe aribyo byiza, gupfukiranya ibitekerezo byawe kubera ubwoba si byiza. Gerageza kureka gukora ibyo yifuza byose mu ntangiriro z’ umubano wanyu kuko ushobora kuzamutungura utangiye kubinanirwa. Aho kugira ngo ushyire umubano wanyu mu kaga no mu ntambara, emerera kamere yawe n’ ibitekerezo byawe kwigaragaza igihe cyose.